Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
51 : 28

۞ وَلَقَدۡ وَصَّلۡنَا لَهُمُ ٱلۡقَوۡلَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ

Kandi rwose twabagejejeho ijambo (Qur’an) kugira ngo babashe kwibuka. info
التفاسير:

external-link copy
52 : 28

ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِهِۦ هُم بِهِۦ يُؤۡمِنُونَ

Ba bandi twahaye igitabo mbere yayo (Qur’an, bamwe muri bo) baracyemeye. info
التفاسير:

external-link copy
53 : 28

وَإِذَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِهِۦٓ إِنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّنَآ إِنَّا كُنَّا مِن قَبۡلِهِۦ مُسۡلِمِينَ

N’iyo bayisomewe baravuga bati “Turayemera! Mu by’ukuri ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wacu. Kandi rwose na mbere yayo twari abicisha bugufi (Abayisilamu).” info
التفاسير:

external-link copy
54 : 28

أُوْلَٰٓئِكَ يُؤۡتَوۡنَ أَجۡرَهُم مَّرَّتَيۡنِ بِمَا صَبَرُواْ وَيَدۡرَءُونَ بِٱلۡحَسَنَةِ ٱلسَّيِّئَةَ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ

Abo bazahabwa ibihembo byabo byikubye kabiri kubera ko bihanganye, n’ikibi bakagikuzaho icyiza, ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye. info
التفاسير:

external-link copy
55 : 28

وَإِذَا سَمِعُواْ ٱللَّغۡوَ أَعۡرَضُواْ عَنۡهُ وَقَالُواْ لَنَآ أَعۡمَٰلُنَا وَلَكُمۡ أَعۡمَٰلُكُمۡ سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡ لَا نَبۡتَغِي ٱلۡجَٰهِلِينَ

N’iyo bumvise ibidafite akamaro barabyirengagiza, bakavuga bati “Twe dufite ibyo dukora namwe mukagira ibyanyu, amahoro nabe kuri mwe. Ntidushaka kugirana ubucuti n’injiji.” info
التفاسير:

external-link copy
56 : 28

إِنَّكَ لَا تَهۡدِي مَنۡ أَحۡبَبۡتَ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُهۡتَدِينَ

Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse. info
التفاسير:

external-link copy
57 : 28

وَقَالُوٓاْ إِن نَّتَّبِعِ ٱلۡهُدَىٰ مَعَكَ نُتَخَطَّفۡ مِنۡ أَرۡضِنَآۚ أَوَلَمۡ نُمَكِّن لَّهُمۡ حَرَمًا ءَامِنٗا يُجۡبَىٰٓ إِلَيۡهِ ثَمَرَٰتُ كُلِّ شَيۡءٖ رِّزۡقٗا مِّن لَّدُنَّا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

(Abahakanyi b’i Maka) baranavuga bati “Nituramuka dukurikiye umuyoboro (wazanye, tukaba) hamwe nawe, tuzirukanwa ku butaka bwacu!” Ese ntitwabatuje ahantu hatagatifu kandi hatekanye (Maka), hazanwa imbuto z’ubwoko bwose zikaba ari amafunguro aba aduturutseho? Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.” info
التفاسير:

external-link copy
58 : 28

وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةِۭ بَطِرَتۡ مَعِيشَتَهَاۖ فَتِلۡكَ مَسَٰكِنُهُمۡ لَمۡ تُسۡكَن مِّنۢ بَعۡدِهِمۡ إِلَّا قَلِيلٗاۖ وَكُنَّا نَحۡنُ ٱلۡوَٰرِثِينَ

Ese ni imidugudu ingahe yigometse tukayoreka kubera imibereho myiza yari ifite (ikabashuka ibatesha kwemera Allah n’Intumwa ze)? Ngariya amazu yabo atarongeye guturwamo nyuma yabo uretse make muri yo. Kandi mu by’ukuri ni twe twari abazungura. info
التفاسير:

external-link copy
59 : 28

وَمَا كَانَ رَبُّكَ مُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ حَتَّىٰ يَبۡعَثَ فِيٓ أُمِّهَا رَسُولٗا يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِنَاۚ وَمَا كُنَّا مُهۡلِكِي ٱلۡقُرَىٰٓ إِلَّا وَأَهۡلُهَا ظَٰلِمُونَ

Kandi Nyagasani wawe ntiyarimbura imidugudu atabanje kohereza mu murwa mukuru wayo Intumwa ibasomera amagambo yacu. Ndetse ntidushobora kurimbura imidugudu abayituye atari inkozi z’ibibi. info
التفاسير: