Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
22 : 28

وَلَمَّا تَوَجَّهَ تِلۡقَآءَ مَدۡيَنَ قَالَ عَسَىٰ رَبِّيٓ أَن يَهۡدِيَنِي سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ

Ubwo (Musa) yerekezaga i Madiyani, yaravuze ati “Hari ubwo Nyagasani wanjye yanyobora inzira y’ukuri.” info
التفاسير:

external-link copy
23 : 28

وَلَمَّا وَرَدَ مَآءَ مَدۡيَنَ وَجَدَ عَلَيۡهِ أُمَّةٗ مِّنَ ٱلنَّاسِ يَسۡقُونَ وَوَجَدَ مِن دُونِهِمُ ٱمۡرَأَتَيۡنِ تَذُودَانِۖ قَالَ مَا خَطۡبُكُمَاۖ قَالَتَا لَا نَسۡقِي حَتَّىٰ يُصۡدِرَ ٱلرِّعَآءُۖ وَأَبُونَا شَيۡخٞ كَبِيرٞ

Maze ageze ku mazi (iriba) ya Madiyana, ahasanga abantu benshi buhira (amatungo yabo), inyuma yabo hari abagore babiri bakumira (amatungo yabo kwegera amazi). Aravuga ati “Mufite ikihe kibazo?” Baravuga bati “Ntidushobora gushora (amatungo yacu) abashumba badakutse, kandi data ni umusaza ukuze.” info
التفاسير:

external-link copy
24 : 28

فَسَقَىٰ لَهُمَا ثُمَّ تَوَلَّىٰٓ إِلَى ٱلظِّلِّ فَقَالَ رَبِّ إِنِّي لِمَآ أَنزَلۡتَ إِلَيَّ مِنۡ خَيۡرٖ فَقِيرٞ

Nuko arabuhirira (amatungo), nyuma yerekeza mu gicucu (cy’igiti) maze aravuga ati “Nyagasani! Rwose nkeneye ibyiza wamanurira uko byaba bimeze kose.” info
التفاسير:

external-link copy
25 : 28

فَجَآءَتۡهُ إِحۡدَىٰهُمَا تَمۡشِي عَلَى ٱسۡتِحۡيَآءٖ قَالَتۡ إِنَّ أَبِي يَدۡعُوكَ لِيَجۡزِيَكَ أَجۡرَ مَا سَقَيۡتَ لَنَاۚ فَلَمَّا جَآءَهُۥ وَقَصَّ عَلَيۡهِ ٱلۡقَصَصَ قَالَ لَا تَخَفۡۖ نَجَوۡتَ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ

Maze umwe muri ba bagore babiri aza amusanga afite isoni, aravuga ati “Mu by’ukuri data araguhamagaye kugira ngo aguhe igihembo cy’uko watwuhiriye (amatungo).” Nuko (Musa aramwitaba) amugezeho amubarira inkuru (y’ibyamubayeho), maze aramubwira ati “Ntugire ubwoba! Ukize abantu b’inkozi z’ibibi.” info
التفاسير:

external-link copy
26 : 28

قَالَتۡ إِحۡدَىٰهُمَا يَٰٓأَبَتِ ٱسۡتَـٔۡجِرۡهُۖ إِنَّ خَيۡرَ مَنِ ٱسۡتَـٔۡجَرۡتَ ٱلۡقَوِيُّ ٱلۡأَمِينُ

Umwe muri bo (abagore) aravuga ati “Dawe! Muhe akazi! Kubera ko mu by’ukuri umwiza ukwiriye kugaha ni umunyembaraga w’umwizerwa.” info
التفاسير:

external-link copy
27 : 28

قَالَ إِنِّيٓ أُرِيدُ أَنۡ أُنكِحَكَ إِحۡدَى ٱبۡنَتَيَّ هَٰتَيۡنِ عَلَىٰٓ أَن تَأۡجُرَنِي ثَمَٰنِيَ حِجَجٖۖ فَإِنۡ أَتۡمَمۡتَ عَشۡرٗا فَمِنۡ عِندِكَۖ وَمَآ أُرِيدُ أَنۡ أَشُقَّ عَلَيۡكَۚ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

(Shuwayibu) aravuga ati “Mu by’ukuri ndashaka kugushyingira umwe muri aba bakobwa banjye babiri, ukazankorera imyaka umunani; ariko unujuje icumi, byaba ari ubushake bwawe kuko ntashaka kukugora. Ku bushake bwa Allah, uzasanga ndi umwe mu bantu beza.” info
التفاسير:

external-link copy
28 : 28

قَالَ ذَٰلِكَ بَيۡنِي وَبَيۡنَكَۖ أَيَّمَا ٱلۡأَجَلَيۡنِ قَضَيۡتُ فَلَا عُدۡوَٰنَ عَلَيَّۖ وَٱللَّهُ عَلَىٰ مَا نَقُولُ وَكِيلٞ

(Musa) aravuga ati “Ibyo ni (amasezerano) hagati yanjye nawe. Kimwe muri ibyo bihe byombi nzakora, sinzarenganywe. Kandi Allah ni umuhamya w’ibyo tuvuga.” info
التفاسير: