Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
14 : 28

وَلَمَّا بَلَغَ أَشُدَّهُۥ وَٱسۡتَوَىٰٓ ءَاتَيۡنَٰهُ حُكۡمٗا وَعِلۡمٗاۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Nuko amaze kuba igikwerere anatunganye (mu bwenge), tumuha ubushishozi n’ubumenyi. Uko ni ko duhemba abakora ibyiza. info
التفاسير:

external-link copy
15 : 28

وَدَخَلَ ٱلۡمَدِينَةَ عَلَىٰ حِينِ غَفۡلَةٖ مِّنۡ أَهۡلِهَا فَوَجَدَ فِيهَا رَجُلَيۡنِ يَقۡتَتِلَانِ هَٰذَا مِن شِيعَتِهِۦ وَهَٰذَا مِنۡ عَدُوِّهِۦۖ فَٱسۡتَغَٰثَهُ ٱلَّذِي مِن شِيعَتِهِۦ عَلَى ٱلَّذِي مِنۡ عَدُوِّهِۦ فَوَكَزَهُۥ مُوسَىٰ فَقَضَىٰ عَلَيۡهِۖ قَالَ هَٰذَا مِنۡ عَمَلِ ٱلشَّيۡطَٰنِۖ إِنَّهُۥ عَدُوّٞ مُّضِلّٞ مُّبِينٞ

Nuko yinjira mu mujyi (wa Farawo) mu gihe abawutuye bahuze, ahasanga abagabo babiri barwana; umwe akomoka muri bene wabo, undi akomoka mu banzi be. Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we, nuko Musa amukubita igipfunsi aramwica. (Musa amaze kumwica) aravuga ati “Ibi (nkoze) ni igikorwa cya Shitani. Mu by’ukuri yo ni umwanzi uyobya ku buryo bugaragara.” info
التفاسير:

external-link copy
16 : 28

قَالَ رَبِّ إِنِّي ظَلَمۡتُ نَفۡسِي فَٱغۡفِرۡ لِي فَغَفَرَ لَهُۥٓۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri nihemukiye; bityo mbabarira.” Nuko (Allah) aramubabarira. Rwose We ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi. info
التفاسير:

external-link copy
17 : 28

قَالَ رَبِّ بِمَآ أَنۡعَمۡتَ عَلَيَّ فَلَنۡ أَكُونَ ظَهِيرٗا لِّلۡمُجۡرِمِينَ

(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Ku bw’inema wampaye, sinzigera nshyigikira inkozi z’ibibi.” info
التفاسير:

external-link copy
18 : 28

فَأَصۡبَحَ فِي ٱلۡمَدِينَةِ خَآئِفٗا يَتَرَقَّبُ فَإِذَا ٱلَّذِي ٱسۡتَنصَرَهُۥ بِٱلۡأَمۡسِ يَسۡتَصۡرِخُهُۥۚ قَالَ لَهُۥ مُوسَىٰٓ إِنَّكَ لَغَوِيّٞ مُّبِينٞ

Nuko bukeye (Musa) aramukira mu mujyi afite ubwoba, akurikirana (ngo amenye inkurikizi z’ibyo yakoze). Maze wa wundi wamutabaje ku munsi wabanje avuza akamo amutabaza (nanone). Musa aramubwira ati “Mu by’ukuri bigaragara ko wiyenza.” info
التفاسير:

external-link copy
19 : 28

فَلَمَّآ أَنۡ أَرَادَ أَن يَبۡطِشَ بِٱلَّذِي هُوَ عَدُوّٞ لَّهُمَا قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ أَتُرِيدُ أَن تَقۡتُلَنِي كَمَا قَتَلۡتَ نَفۡسَۢا بِٱلۡأَمۡسِۖ إِن تُرِيدُ إِلَّآ أَن تَكُونَ جَبَّارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا تُرِيدُ أَن تَكُونَ مِنَ ٱلۡمُصۡلِحِينَ

Nuko (Musa) ashaka gusumira umwanzi wabo bombi, (wa mwanzi) aravuga ati “Yewe Musa! Urashaka kunyica nk’uko wishe umuntu ejo? Nta kindi ushaka kitari ukuba icyigomeke mu gihugu. Nta n’ubwo ushaka kuba mu bakora ibitunganye.” info
التفاسير:

external-link copy
20 : 28

وَجَآءَ رَجُلٞ مِّنۡ أَقۡصَا ٱلۡمَدِينَةِ يَسۡعَىٰ قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ إِنَّ ٱلۡمَلَأَ يَأۡتَمِرُونَ بِكَ لِيَقۡتُلُوكَ فَٱخۡرُجۡ إِنِّي لَكَ مِنَ ٱلنَّٰصِحِينَ

Maze haza umugabo yihuta, aturutse mu nkengero z’umujyi, aravuga ati “Yewe Musa! Rwose ibyegera (bya Farawo) biragucurira umugambi wo kukwica, bityo hunga! Mu by’ukuri ndi umwe mu bakugira inama.” info
التفاسير:

external-link copy
21 : 28

فَخَرَجَ مِنۡهَا خَآئِفٗا يَتَرَقَّبُۖ قَالَ رَبِّ نَجِّنِي مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ

Nuko awusohokamo akebaguza, afite ubwoba (bw’uko ashobora gufatwa). Aravuga ati “Nyagasani! Nkiza abantu b’inkozi z’ibibi.” info
التفاسير: