Ni na We ubasinziriza mu ijoro (mukamera nk’abapfuye), akanamenya ibyo mwakoze ku manywa. Hanyuma akabakangura ku manywa (mukamera nk’abazutse) kugira ngo igihe cyagenwe (cyo kubaho kwanyu) kigere. Hanyuma iwe ni ho muzagaruka maze abamenyeshe ibyo mwakoraga.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubakiza umwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja? (Igihe cy’amakuba) mumusaba mwibombaritse no mu ibanga (mugira muti): Mu by’ukuri (Allah) nadukiza iki (cyago), rwose turaba mu bashimira.”