Uwo ni Allah Nyagasani wanyu! Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We, Umuremyi wa byose. Ku bw’ibyo nimumusenge (wenyine), kandi ni We Muhagararizi wa byose.
Uko ni na ko tugaragaza ibimenyetso bikabatera kuvuga (babwira Intumwa Muhamadi) bati “Warize (wabyize ubikuye mu bitabo by’abahawe igitabo, ntabwo ari ibyo wahishuriwe).” Kandi tubigaragaza kugira ngo tubisobanurire abantu bafite ubumenyi.
Kandi ntimuzatuke ibyo basenga bitari Allah bigatuma batuka Allah (kubera kwihimura) bitewe n’ububisha no kutamenya. Uko ni ko buri muryango (Umat) twawukundishije ibikorwa byawo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazagaruka maze akabamenyesha ibyo bakoraga.
Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko igitangaza nikibageraho, rwose bazacyemera. Vuga uti “Mu by’ukuri ibitangaza bigenwa na Allah, ese mwabwirwa n’iki ko biramutse bije bakwemera?”