Ni We wabaremye mu ibumba, maze abagenera igihe (cyo kubaho hano ku isi), anagena ikindi gihe kizwi na We (umunsi w’imperuka). Hanyuma mwe (nyuma y’ibyo) mugashidikanya (ku bushobozi bwa Allah bwo kuzazura abapfuye).
Kandi Allah ni We (Mana yonyine ikwiye gusengwa) mu birere no mu isi; azi ibyo muhisha (mu mitima yanyu) n’ibyo mugaragaza, kandi azi ibyo mugeraho (byose).
N’iyo tuza kuguhishurira (yewe Muhamadi) igitabo cyanditse ku mpapuro maze bakagikozaho intoki zabo, ba bandi bahakanye bari kuvuga bati “Iki ni uburozi bugaragara.”