Mu by’ukuri abemera (ibyo ubahamagarira) ni ba bandi bumva (bikabagirira akamaro). Naho abapfu (abahakanye ibyo ubahamagarira); Allah azabazura, maze iwe abe ari ho basubizwa.
Baranavuze bati “Kuki atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Allah ashoboye kumanura igitangaza, ariko abenshi muri bo ntibabizi.”
Nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi cyangwa inyoni igurukisha amababa yayo yombi, bitaba mu miryango nk’iyanyu. Nta cyo twasize (tudasobanuye) mu gitabo, hanyuma kwa Nyagasani wabyo ni ho bizakoranyirizwa.
Ba bandi bahinyuye amagambo yacu ni ibipfamatwi bakaba n’ibiragi; bari mu mwijima. Uwo Allah ashaka amurekera mu buyobe ndetse n’uwo ashaka amuyobora inzira igororotse.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese ibihano bya Allah biramutse bibagezeho cyangwa mukagerwaho n’imperuka, hari undi mwakwiyambaza utari Allah, niba koko muri abanyakuri?”