Iyo ni na yo gihamya yacu twahaye Aburahamu ku bantu be. Tuzamura mu ntera uwo dushaka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
Twanamuhaye Is’haq (Isaka) na Ya’kubu (Yakobo); bombi twarabayoboye. Kandi na mbere yaho twari twarayoboye Nuhu (Nowa). No mu rubyaro rwe (twayoboye) Da’udi (Dawudi), Sulay’man (Salomo), Ayubu (Yobu), Yusufu (Yozefu), Musa na Haruna (Aroni). Uko ni na ko tugororera abakora ibyiza.
Abo (Intumwa n’abahanuzi) ni bo Allah yamaze kuyobora. Ku bw’ibyo, (yewe Muhamadi) kurikira umuyoboro wabo. Vuga uti “Iyi (Qur’an) sinyibasabira igihembo; nta kindi iri cyo uretse kuba ari urwibutso ku biremwa.”