Ese wa wundi wari warapfuye (wari mu buyobe) nuko tukamuha ubuzima (tukamuyobora), tukanamuha urumuri agendana mu bantu; wamugereranya nk’uri mu mwijima atazavamo? Uko ni ko abahakanyi bakundishijwe ibyo bakoraga.
Uko ni na ko twashyize ibikomerezwa by’abagome muri buri mudugudu kugira ngo biwucuriremo imigambi mibisha. Nyamara ni bo biyangiriza ubwabyo ariko ntibabizi.
N’iyo bagezweho n’ikimenyetso (giturutse kwa Allah) baravuga bati “Ntituzigera twemera kugeza duhawe nk’ ibyo Intumwa za Allah zahawe.” Allah ni We uzi neza abo aha ubutumwa bwe. Abakoze ubugome bazagerwaho no gusuzugurika biturutse kwa Allah, kandi n’ ibihano bikomeye (bizabageraho ku munsi w’imperuka) kubera imigambi mibisha bacuraga (ku buyisilamu).