Vuga (ubwira abahakanyi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse abambuye ukumva kwanyu n’ukureba kwanyu, akanadanangira imitima yanyu, ni iyihe mana yindi itari Allah yabibagarurira?” Dore uko tubasobanurira ibimenyetso (byacu) hanyuma bakabitera umugongo!
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika. Ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa.” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Ese ntimutekereza?”
Yikoreshe (Qur’an) uburira ba bandi bafite ubwoba bwo kuzakoranyirizwa kwa Nyagasani wabo, ko nta wundi murinzi utari We (Allah) cyangwa uwabavuganira. (Ibyo bikore) kugira ngo bamugandukire.
Kandi ntukirukane ba bandi basenga Nyagasani wabo mu gitondo na nimugoroba bashaka kwishimirwa na We.[1] Nta cyo ubazwa mu byo bakora, na bo nta cyo babazwa mu byo ukora. Nubirukana uzaba ubaye umwe mu bahemu.
[1] Uyu murongo wahishuwe ubwo ibikomerezwa by’Abakurayishi byasabaga Intumwa Muhamadi kwirukana abakene n’abanyantege nke bari barayemeye, kugira ngo na byo bibone kuyikurikira; nuko uyu murongo uza umubuza kubikora.