Kandi (abahakanyi) bageneye Allah umugabane mu bihingwa n’amatungo yaremye, nuko bakavuga bati “Ibi ni ibya Allah –uko ni ko bibwiraga-, naho ibi ni iby’ibigirwamana byacu.” Ariko ibyo bageneye ibigirwamana byabo ntibemeraga ko byivanga n’ibyo bageneye Allah, naho ibyo bageneye Allah bakemera ko byo byivanga n’ibyo bageneye ibigirwamana byabo (kubera kudaha agaciro Allah). (Rwose) uko babonaga ibintu ni kubi!
Uko ni na ko ibigirwamana byabo byakundishije abenshi mu babangikanyamana kwica abana babo kugira ngo biboreke no kugira ngo bibatakire idini ryabo (babone ko ari ukuri). Iyo Allah aza kubishaka ntibari kubikora. Ku bw’ibyo, barekere ibyo bahimba.