Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya nde?” Vuga uti “Ni ibya Allah.” Yiyemeje kugirira impuhwe (abagaragu be). Rwose azabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Ba bandi bihombeje ubwabo ni bo batemera (Allah, Intumwa ye n’umunsi w’imperuka).
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese nagira inshuti ikindi kitari Allah, ari We wahanze ibirere n’isi, kandi ari We utanga amafunguro ariko we ntayahabwe?” Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kuba uwa mbere wicisha bugufi (kuri Allah).” Kandi rwose ntuzabe mu babangikanyamana.