“Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi umumalayika, kandi nta n’ubwo mbwira abo amaso yanyu asuzugura ko Allah atazabahundagazaho ibyiza. Allah ni We uzi ibiri mu mitima yabo. (Ndamutse mbibabwiye) naba mbaye mu nkozi z’ibibi.”
Baravuga bati “Yewe Nuhu! Rwose watugishije impaka unazitugisha ubugira kenshi; ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano), niba koko uri mu banyakuri.”
“Ndetse nta n’ubwo inama zanjye zabagirira akamaro kabone n’ubwo naba nshatse kuzibagira, igihe Allah ashaka kubarekera mu buyobe. Ni We Nyagasani wanyu kandi iwe ni ho muzasubizwa.”
Cyangwa se (ababangikanyamana b’i Maka) bavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)? Vuga uti “Niba narayihimbye icyo cyaha kimbarweho, ariko njye nta ho mpuriye n’ibyaha mukora.”