Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Numero di pagina:close

external-link copy
29 : 11

وَيَٰقَوۡمِ لَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مَالًاۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِۚ وَمَآ أَنَا۠ بِطَارِدِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْۚ إِنَّهُم مُّلَٰقُواْ رَبِّهِمۡ وَلَٰكِنِّيٓ أَرَىٰكُمۡ قَوۡمٗا تَجۡهَلُونَ

“Yemwe bantu banjye! Nta mutungo mbibasabira, ndetse nta n’ahandi nteze igihembo uretse kwa Allah. Ntabwo nshobora kwirukana abemeramana, kuko mu by’ukuri bazahura na Nyagasani wabo, ariko njye ndabona muri abantu b’injiji.” info
التفاسير:

external-link copy
30 : 11

وَيَٰقَوۡمِ مَن يَنصُرُنِي مِنَ ٱللَّهِ إِن طَرَدتُّهُمۡۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

“Yemwe bantu banjye! Ni nde wankiza (ibihano bya) Allah ndamutse mbirukanye? Ese ntimwibuka?” info
التفاسير:

external-link copy
31 : 11

وَلَآ أَقُولُ لَكُمۡ عِندِي خَزَآئِنُ ٱللَّهِ وَلَآ أَعۡلَمُ ٱلۡغَيۡبَ وَلَآ أَقُولُ إِنِّي مَلَكٞ وَلَآ أَقُولُ لِلَّذِينَ تَزۡدَرِيٓ أَعۡيُنُكُمۡ لَن يُؤۡتِيَهُمُ ٱللَّهُ خَيۡرًاۖ ٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا فِيٓ أَنفُسِهِمۡ إِنِّيٓ إِذٗا لَّمِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ

“Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi umumalayika, kandi nta n’ubwo mbwira abo amaso yanyu asuzugura ko Allah atazabahundagazaho ibyiza. Allah ni We uzi ibiri mu mitima yabo. (Ndamutse mbibabwiye) naba mbaye mu nkozi z’ibibi.” info
التفاسير:

external-link copy
32 : 11

قَالُواْ يَٰنُوحُ قَدۡ جَٰدَلۡتَنَا فَأَكۡثَرۡتَ جِدَٰلَنَا فَأۡتِنَا بِمَا تَعِدُنَآ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ

Baravuga bati “Yewe Nuhu! Rwose watugishije impaka unazitugisha ubugira kenshi; ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano), niba koko uri mu banyakuri.” info
التفاسير:

external-link copy
33 : 11

قَالَ إِنَّمَا يَأۡتِيكُم بِهِ ٱللَّهُ إِن شَآءَ وَمَآ أَنتُم بِمُعۡجِزِينَ

(Nuhu) aravuga ati “Mu by’ukuri Allah ni We wenyine uzabibazanira nabishaka, kandi ntimunaniranye (nta ho mwabihungira.)” info
التفاسير:

external-link copy
34 : 11

وَلَا يَنفَعُكُمۡ نُصۡحِيٓ إِنۡ أَرَدتُّ أَنۡ أَنصَحَ لَكُمۡ إِن كَانَ ٱللَّهُ يُرِيدُ أَن يُغۡوِيَكُمۡۚ هُوَ رَبُّكُمۡ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

“Ndetse nta n’ubwo inama zanjye zabagirira akamaro kabone n’ubwo naba nshatse kuzibagira, igihe Allah ashaka kubarekera mu buyobe. Ni We Nyagasani wanyu kandi iwe ni ho muzasubizwa.” info
التفاسير:

external-link copy
35 : 11

أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ إِنِ ٱفۡتَرَيۡتُهُۥ فَعَلَيَّ إِجۡرَامِي وَأَنَا۠ بَرِيٓءٞ مِّمَّا تُجۡرِمُونَ

Cyangwa se (ababangikanyamana b’i Maka) bavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)? Vuga uti “Niba narayihimbye icyo cyaha kimbarweho, ariko njye nta ho mpuriye n’ibyaha mukora.” info
التفاسير:

external-link copy
36 : 11

وَأُوحِيَ إِلَىٰ نُوحٍ أَنَّهُۥ لَن يُؤۡمِنَ مِن قَوۡمِكَ إِلَّا مَن قَدۡ ءَامَنَ فَلَا تَبۡتَئِسۡ بِمَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ

Kandi Nuhu yahishuriwe (ubutumwa bugira buti) “Mu bantu bawe ntawe uzagira ukwemera, usibye abamaze kwemera. Bityo, ntukababazwe n’ibyo bakoraga.” info
التفاسير:

external-link copy
37 : 11

وَٱصۡنَعِ ٱلۡفُلۡكَ بِأَعۡيُنِنَا وَوَحۡيِنَا وَلَا تُخَٰطِبۡنِي فِي ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ إِنَّهُم مُّغۡرَقُونَ

“Maze wubake inkuge tukurinze, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu, kandi ntunsabe (kubabarira) ba bandi b’inkozi z’ibibi; kuko mu by’ukuri bagomba kurohama.” info
التفاسير: