Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Hud

external-link copy
1 : 11

الٓرۚ كِتَٰبٌ أُحۡكِمَتۡ ءَايَٰتُهُۥ ثُمَّ فُصِّلَتۡ مِن لَّدُنۡ حَكِيمٍ خَبِيرٍ

Alif Laam Raa.[1] Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose. info

[1] Alif Laam Raa: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu ntangiriro ya Surat Al Baqarat.

التفاسير:

external-link copy
2 : 11

أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَۚ إِنَّنِي لَكُم مِّنۡهُ نَذِيرٞ وَبَشِيرٞ

(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 11

وَأَنِ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِ يُمَتِّعۡكُم مَّتَٰعًا حَسَنًا إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى وَيُؤۡتِ كُلَّ ذِي فَضۡلٖ فَضۡلَهُۥۖ وَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٖ كَبِيرٍ

No kugira ngo musabe imbabazi Nyagasani wanyu ndetse munamwicuzeho, bityo azabahe ibyishimo bihebuje kugeza igihe cyagenwe (cyo gupfa), anahe buri wese wakoze neza ibihembo bye. Ariko nimwigomeka (mukirengagiza ibyo mbahamagarira), mu by’ukuri njye ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi ukomeye. info
التفاسير:

external-link copy
4 : 11

إِلَى ٱللَّهِ مَرۡجِعُكُمۡۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Kwa Allah ni ho muzagaruka (nyuma yo gupfa). Kandi ni We Ushobora byose. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 11

أَلَآ إِنَّهُمۡ يَثۡنُونَ صُدُورَهُمۡ لِيَسۡتَخۡفُواْ مِنۡهُۚ أَلَا حِينَ يَسۡتَغۡشُونَ ثِيَابَهُمۡ يَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bakiyegeranya bagamije guhisha (ibirimo). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu). info
التفاسير: