Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro. Kandi azi ubuturo bwacyo (ku isi) n’aho gishyikira (nyuma yo gupfa). Byose biri mu gitabo gisobanutse.
Ni na We waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi Ar’shi[1] ye yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti “Mu by’ukuri muzazurwa nyuma yo gupfa”, ba bandi bahakanye bavuga bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara.”
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo Surat ul A’araf: 54.