(Abamalayika) baravuga bati “Ese uratangazwa n’itegeko rya Allah? Impuhwe za Allah n’imigisha ye nibibe kuri mwe, yemwe bantu bo mu muryango (wa Aburahamu). Mu by’ukuri (Allah) ni Ushimwa bihebuje, Umunyacyubahiro.”
Ubwo Intumwa zacu zageraga kwa Loti, yababajwe no kuza kwazo ndetse abura imbaraga zabarengera (kuko yakekaga ko baza gukorerwa ibya mfura mbi, dore ko atari azi ko ari abamalayika), maze aravuga ati “Uyu ni umunsi mubi cyane.”
Nuko abantu be baza bihuta bamusanga, kandi kuva na mbere bari basanzwe bakora amahano (ubutinganyi). Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ngaba abakobwa banjye ni bo babakwiye (mwashyingiranwa na bo). Ngaho nimugandukire Allah kandi ntimunkoze isoni imbere y’abashyitsi banjye! Ese nta n’umwe muri mwe ufite ubwenge?”