(Swaleh) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari na we wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, none se ni nde wankiza ibihano bya Allah ndamutse mwigometseho? Ku bw’ibyo, mwe nta cyo mwanyongerera uretse igihombo.”
“Yemwe bantu banjye! Dore iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe, bityo nimuyireke irishe ku butaka bwa Allah, kandi ntimuzayisagarire mutazavaho mugerwaho n’ibihano byegereje.”
Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twarokoye Swaleh na ba bandi bemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, tunabakiza ikimwaro cy'uwo munsi. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.
Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu bo mu bwoko bw’abitwa Thamudu bahakanye Nyagasani wabo. Barakarimbuka ba Thamudu!