Icyo twavuga ni uko zimwe mu mana zacu zaguteje ibyago (kuko ubuza abantu kuzisenga). Aravuga ati “Mu by’ukuri njye ntanze Allah ho umuhamya, kandi namwe nimube abahamya ko rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya musenga,
“Mu by’ukuri njye niringiye Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Nta kiremwa na kimwe gifite ubugingo Allah atagenga. Rwose, Nyagasani wanjye ni We ufite inzira igororotse.”
Kandi bakurikijwe umuvumo muri iyi si ndetse (uzanabakurikirana) no ku munsi w’imperuka. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ubwoko bw’aba Adi bwahakanye Nyagasani wabwo. Barakarimbuka ba Adi, ari bo bantu ba Hudu!
N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Ni We wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi asubiza ubusabe.”