“Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu).”
(Shuwayibu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! None se umuryango wanjye ni wo muha agaciro kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora.”