Ubwo nibatazibazanira, mumenye ko (Qur’an) yahishuwe ku bumenyi bwa Allah, kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ku bw’ibyo se mwemeye guca bugufi (kuba Abayisilamu)?
Ese abashingiye ku kuri (abemeramana) guturutse kwa Nyagasani wabo, maze uko kuri (Qur’an) kugasomwa n’umuhamya (Malayika Jibril) umuturutseho, ndetse na mbere y’uko kuri, hari igitabo (Tawurati) cyahishuriwe Musa ari umuyoboro n’impuhwe, na cyo bakaba bacyemera; (ese abo baba kimwe n’abayobye?) Naho abo mu dutsiko bahakanye uko kuri, umuriro ni ryo sezerano ryabo. Bityo, ibyo ntukabishidikanyeho kuko rwose (iyo Qur’an) ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, ariko abenshi mu bantu ntibemera.
Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazahagarikwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abamalayika n’abahanuzi) bavuge bati “Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!” Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi;