(Allah) aravuga ati “Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) ntabwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora). Mu by’ukuri ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji.”
N’abantu bo mu bwoko bw’aba Adi twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Nta kindi muri cyo uretse kuba abahimba ibinyoma.”