Munumvire Allah n’Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abihangana.
Mwibuke ubwo indyarya na ba bandi bafite uburwayi mu mitima yabo (Ubuhakanyi, Uburyarya,...) bavugaga bati “Aba (Abayisilamu) bashutswe n'idini ryabo (baza guhangana natwe).” Nyamara uwiringira Allah, mu by'ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
N’iyo uza kubona (yewe Muhamadi) uko Abamalayika bakuragamo roho za ba bandi bahakanye; babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo, (banababwira bati) “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano by’umuriro.”
Ibyo ni kimwe nk’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na ba bandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze.