Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti “Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye.” Ngaho nimugandukire Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemeramana.
Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni ba bandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana, banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine);
(Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye kunyaga ibicuruzwa by’Abakurayishi) abiguhishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga.