(Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo (abemeramana). Ariko Allah yarayihuje. Mu by’ukuri We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z’intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z’isi (muhabwa incungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.