Ntabwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah (we washoboje abemeramana gutsinda abanzi babo kandi barabarushaga ubushobozi). Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho (intsinzi). Mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Mu by’ukuri ibiremwa bibi imbere ya Allah ni ibipfamatwi (abanze kumva ukuri) bakaba n’ibiragi (indimi zabo zanze kwatura ukwemera); ba bandi badatekereza.
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri, iwe ari ho muzakoranyirizwa.