Munibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira.
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo abahakanye bagucuriraga imigambi yo kugira ngo bakugire imbohe, cyangwa ngo bakwice, cyangwa ngo bakumeneshe. Bacuraga imigambi Allah agacura indi (myiza yo kuburizamo iya bo); kandi Allah ni we Uhebuje mu kuburizamo imigambi mibisha.
N’iyo basomewe amagambo yacu (Qur’an) baravuga bati “Erega twarayumvise”; n’iyo dushaka twari kuvuga ameze nka yo. Ibi nta cyo biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere.”