Munamenye ko mu by’ukuri icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyo kiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose.
Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni We Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu).
Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, namwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.