Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - 卢旺达语翻译 - 伦达穆斯林协会

Số trang:close

external-link copy
41 : 8

۞ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَا غَنِمۡتُم مِّن شَيۡءٖ فَأَنَّ لِلَّهِ خُمُسَهُۥ وَلِلرَّسُولِ وَلِذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِ إِن كُنتُمۡ ءَامَنتُم بِٱللَّهِ وَمَآ أَنزَلۡنَا عَلَىٰ عَبۡدِنَا يَوۡمَ ٱلۡفُرۡقَانِ يَوۡمَ ٱلۡتَقَى ٱلۡجَمۡعَانِۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Munamenye ko mu by’ukuri icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyo kiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose. info
التفاسير:

external-link copy
42 : 8

إِذۡ أَنتُم بِٱلۡعُدۡوَةِ ٱلدُّنۡيَا وَهُم بِٱلۡعُدۡوَةِ ٱلۡقُصۡوَىٰ وَٱلرَّكۡبُ أَسۡفَلَ مِنكُمۡۚ وَلَوۡ تَوَاعَدتُّمۡ لَٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِي ٱلۡمِيعَٰدِ وَلَٰكِن لِّيَقۡضِيَ ٱللَّهُ أَمۡرٗا كَانَ مَفۡعُولٗا لِّيَهۡلِكَ مَنۡ هَلَكَ عَنۢ بَيِّنَةٖ وَيَحۡيَىٰ مَنۡ حَيَّ عَنۢ بَيِّنَةٖۗ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَسَمِيعٌ عَلِيمٌ

Munibuke ubwo mwe (ingabo z’Abayisilamu) mwari ku nkengero zo hakuno y'ikibaya (cya Madina), na bo bari ku nkengero zo hakurya y'ikibaya, ndetse n’itsinda ry’abacuruzi baherekeje ibicuruzwa byabo riri munsi yanyu (ryerekeza ku Nyanja Itukura). N’iyo muza gusezerana (kuhahurira), rwose ntimwari kumvikana ku byo mwasezeranye (kubera ubwinshi bw’ingabo z’umwanzi), ariko (mwahuye mutabisezeranye), kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba, no kugira ngo abagombaga korama borame bamaze gusobanukirwa (ko gutsindwa kwabo byagenwe na Allah), ndetse n'abarokoka barokoke bamaze gusobanukirwa (ko Allah ashoboye byose). Kandi mu by'ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. info
التفاسير:

external-link copy
43 : 8

إِذۡ يُرِيكَهُمُ ٱللَّهُ فِي مَنَامِكَ قَلِيلٗاۖ وَلَوۡ أَرَىٰكَهُمۡ كَثِيرٗا لَّفَشِلۡتُمۡ وَلَتَنَٰزَعۡتُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ سَلَّمَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni We Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu). info
التفاسير:

external-link copy
44 : 8

وَإِذۡ يُرِيكُمُوهُمۡ إِذِ ٱلۡتَقَيۡتُمۡ فِيٓ أَعۡيُنِكُمۡ قَلِيلٗا وَيُقَلِّلُكُمۡ فِيٓ أَعۡيُنِهِمۡ لِيَقۡضِيَ ٱللَّهُ أَمۡرٗا كَانَ مَفۡعُولٗاۗ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ

Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, namwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa. info
التفاسير:

external-link copy
45 : 8

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا لَقِيتُمۡ فِئَةٗ فَٱثۡبُتُواْ وَٱذۡكُرُواْ ٱللَّهَ كَثِيرٗا لَّعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ

Yemwe abemeye! Nimusakirana n'agatsiko (k’umwanzi) mujye mushikama, munasingize Allah kenshi kugira ngo mube mwagera ku ntsinzi. info
التفاسير: