قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا

صفحہ نمبر:close

external-link copy
46 : 8

وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَلَا تَنَٰزَعُواْ فَتَفۡشَلُواْ وَتَذۡهَبَ رِيحُكُمۡۖ وَٱصۡبِرُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلصَّٰبِرِينَ

Munumvire Allah n’Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abihangana. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 8

وَلَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ خَرَجُواْ مِن دِيَٰرِهِم بَطَرٗا وَرِئَآءَ ٱلنَّاسِ وَيَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ وَٱللَّهُ بِمَا يَعۡمَلُونَ مُحِيطٞ

Kandi ntimukabe nka ba bandi basohotse mu ngo zabo bafite ubwirasi banagamije kwiyereka abantu, ndetse banakumira (abantu) kugana inzira ya Allah; kandi Allah azi neza ibyo bakora. info
التفاسير:

external-link copy
48 : 8

وَإِذۡ زَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ أَعۡمَٰلَهُمۡ وَقَالَ لَا غَالِبَ لَكُمُ ٱلۡيَوۡمَ مِنَ ٱلنَّاسِ وَإِنِّي جَارٞ لَّكُمۡۖ فَلَمَّا تَرَآءَتِ ٱلۡفِئَتَانِ نَكَصَ عَلَىٰ عَقِبَيۡهِ وَقَالَ إِنِّي بَرِيٓءٞ مِّنكُمۡ إِنِّيٓ أَرَىٰ مَا لَا تَرَوۡنَ إِنِّيٓ أَخَافُ ٱللَّهَۚ وَٱللَّهُ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ

Munibuke ubwo Shitani yakundishaga (abahakanyi) ibikorwa byabo akababwira ati “Uyu munsi ntawe ubatsinda kandi rwose ndi kumwe namwe.” Nuko ubwo amatsinda yombi yasakiranaga, (Shitani) yarahunze aravuga ati “Mu by'ukuri nitandukanyije namwe, njye ndabona ibyo mutabona, rwose ndatinya Allah. Kandi Allah ni Nyiribihano bikaze.” info
التفاسير:

external-link copy
49 : 8

إِذۡ يَقُولُ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ وَٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٌ غَرَّ هَٰٓؤُلَآءِ دِينُهُمۡۗ وَمَن يَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِ فَإِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٞ

Mwibuke ubwo indyarya na ba bandi bafite uburwayi mu mitima yabo (Ubuhakanyi, Uburyarya,...) bavugaga bati “Aba (Abayisilamu) bashutswe n'idini ryabo (baza guhangana natwe).” Nyamara uwiringira Allah, mu by'ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
50 : 8

وَلَوۡ تَرَىٰٓ إِذۡ يَتَوَفَّى ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ يَضۡرِبُونَ وُجُوهَهُمۡ وَأَدۡبَٰرَهُمۡ وَذُوقُواْ عَذَابَ ٱلۡحَرِيقِ

N’iyo uza kubona (yewe Muhamadi) uko Abamalayika bakuragamo roho za ba bandi bahakanye; babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo, (banababwira bati) “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano by’umuriro.” info
التفاسير:

external-link copy
51 : 8

ذَٰلِكَ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيكُمۡ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَيۡسَ بِظَلَّٰمٖ لِّلۡعَبِيدِ

Ibyo (bihano) ni ingaruka z’ibyo mwikoreye ubwanyu. Mu by’ukuri Allah ntabwo ahuguza abagaragu (be). info
التفاسير:

external-link copy
52 : 8

كَدَأۡبِ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُ بِذُنُوبِهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ قَوِيّٞ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ

Ibyo ni kimwe nk’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na ba bandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze. info
التفاسير: