Mu by’ukuri igihano cy’abarwanya Allah n’Intumwa ye bakanaharanira gukora ubwononnyi ku isi; ni uko bicwa cyangwa bakabambwa, cyangwa bagacibwa amaboko n’amaguru imbusane cyangwa bakirukanwa mu gihugu.[1] Ibyo (bihano) ni igisebo kuri bo ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
[1][78]Abarwanya Allah n’Intumwa ye bagamijwe muri uyu murongo ni ibisambo bitegera abantu mu mayira cyangwa bitera abantu, bigamije kubatera ubwoba, kubambura ibyabo, kubyangiza ndetse bikaba byanabica.