Rwose ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya) ni we Mana”, barahakanye. Nyamara Mesiya yaravuze ati “Yemwe bene Isiraheli! Nimusenge Allah (wenyine), Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu.” Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara.
Rwose ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Allah ni uwa gatatu muri batatu (mu butatu)”, barahakanye. Nyamara nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Abahakanye muri bo nibatarekera aho ibyo bavuga, rwose bazagerwaho n’ibihano bibabaza.
Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa (ya Allah), kandi na mbere ye habayeho izindi ntumwa zahise. Ndetse na Nyina (Mariyamu) yari umwizera bihebuje (kuko yizeraga amagambo ya Allah). Bombi bararyaga (ibyo kurya nk’abandi bantu basanzwe, mu gihe Allah atajya arya). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma unarebe uko (abantu) birengagiza (ukuri).