Allah aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndayabamanurira, ariko uzahakana muri mwe nyuma yo (kuyamanura), rwose nzamuhanisha igihano ntigeze mpanisha uwo ari we wese mu biremwa.”
Unibuke ubwo Allah azavuga ati “Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ese ni wowe wabwiye abantu uti ‘Njye n’umubyeyi wanjye nimutugire imana ebyiri mu cyimbo cya Allah?” (Yesu) azavuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe. Ntibikwiye kuri njye ko nabwira (abantu) ibitari ukuri. Iyo nza kuba narabivuze, rwose wari kubimenya. Uzi ibiri mu mutima wanjye, nyamara njye sinshobora kumenya amabanga yawe. Mu by’ukuri ni Wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
Allah azavuga ati “Uyu ni umunsi abanyakuri bagirirwa akamaro n’ukuri kwabo.” Baragororerwa ubusitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Uko ni ko gutsinda guhambaye.