Kandi n’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye, munakurikire Intumwa (Muhamadi).” Baravuga bati “Ibyo twasanze abakurambere bacu bakurikira biraduhagije.” Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira?)
Ubwo ni bwo buryo bwegereye kuba batanga ubuhamya uko buri, cyangwa bagatinya ko hazanwa izindi ndahiro (z’abo mu muryango w’uwapfuye) nyuma y’indahiro zabo (maze bagaseba). Munatinye Allah ndetse munamutege amatwi. Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke.