Naho ba bandi bemeye bazavuga bati “Ese bariya si (ba bantu b’indyarya) barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko rwose bari kumwe namwe (abemeramana)?” Ibikorwa byabo byabaye imfabusa (kubera uburyarya bwabo) nuko baba abanyagihombo.
Yemwe abemeye! Muri mwe uzava mu idini rye (Isilamu), (amenye ko) Allah azazana abandi bantu akunda kandi na bo bakamukunda, biyoroshya ku bemeramana, bakaba inkazi ku bahakanyi, baharanira inzira ya Allah kandi badatinya umugayo w’ubagaya. Izo ni ingabire za Allah ahundagaza ku wo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.