Vuga uti “Yemwe abahawe ibitabo! Ese hari ikindi muduhora usibye kuba twemera Allah, ibyo twahishuriwe n’ibyahishuwe mbere (yacu), ndetse no kuba (duhamya ko) abenshi muri mwe ari ibyigomeke?”
Kandi Abayahudi baravuze bati “Ukuboko kwa Allah kurahinnye (kuragundira).” Nyamara amaboko yabo ni yo ahinnye kandi baravumwe kubera ibyo bavuze. Ahubwo amaboko ye (Allah) yombi ararambuye, atanga uko ashaka. Kandi rwose ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Twanashyize ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka. Buri uko bakongezaga umuriro w’intambara, Allah yarawuzimyaga, bakanaharanira gukwirakwiza ubwangizi ku isi. Kandi Allah ntakunda abangizi.