Kandi Abayahudi n’Abanaswara[1] baravuga bati “Turi abana ba Allah tukaba n’abatoni be.” Vuga uti “None se kuki abahanira ibyaha byanyu?” Ahubwo mwe muri bamwe mu bantu yaremye, ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo ni ibya Allah; ndetse iwe ni ho (byose) bizasubira.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mwibuke inema za Allah kuri mwe, ubwo yabatoranyagamo abahanuzi ndetse (namwe) akabagira abami (nyuma y’uko mwari abagaragu mu gihugu cya Farawo), akanabaha ibyo atahaye uwo ari we wese mu biremwa (byo ku gihe cyanyu).”
Abagabo babiri mu batinya (Allah) ndetse Allah yahaye ingabire baravuga bati “Nimubinjirane mu marembo; kuko nimuhabinjirana muzaba mubatsinze, kandi mwiringire Allah niba koko muri abemeramana.”