Nuko ubwo bari bamaze kuharenga, (Musa) abwira umukozi we ati “Tuzanire ifunguro ryacu ryo ku manywa, rwose twahuye n’umunaniro muri uru rugendo rwacu.”
(Umukozi we) aramubwira ati “Uribuka ubwo twaruhukiraga ku rutare? Mu by’ukuri ni ho nibagiriwe (kukubwira ibya) ya fi kandi nta wundi wabinyibagije utari Shitani. Yafashe inzira y’inyanja mu buryo butangaje cyane!”