(Byari kuba byiza kuri wowe) iyo uza kwinjira mu murima wawe ugira uti “Ibi ni ibyo Allah yanshoboje! Nta cyo nakwishoborera ku bwanjye bitari ku bushobozi bwa Allah. N’ubwo ubona ndi munsi yawe mu mutungo n’abana”,
Mu bihe nk’ibyo, ubutabazi nyabwo buba ari ubwa Allah, Imana y’ukuri. Ni We uhebuje mu gutanga ingororano, ndetse ni na We uhebuje mu gutanga iherezo ryiza.
Bahe urugero rw’ubuzima bwo ku isi ko ari nk’amazi twamanuye mu kirere, akuhira ibimera byo ku isi (bigatohagira), ariko nyuma bikumagara, bigatumurwa n’umuyaga. Kandi Allah ni Ushobora byose.