Baravuga bati “Yewe Dhul Qar’nayini! Mu by’ukuri Yaajuja na Maajuja[1] bakora ubwononnyi ku isi. Ese tuguhe igihembo kugira ngo wubake urukuta hagati yacu na bo?”
[1] Yaajuja na Maajuja: Ni amazina ya bamwe mu bantu babayeho ku isi mu gihe cy’umwami Dhul Qar’nayini igaruka ryabo rikaba ari kimwe mu bimenyetso bikuru by’umunsi w’imperuka.