Uko ni na ko twaberetse (abantu b’icyo gihe) kugira ngo bamenye ko isezerano rya Allah (ryo kuzazura abapfuye) ari ukuri, kandi ko mu by’ukuri imperuka izabaho nta gushidikanya. (Wibuke) ubwo (abantu bo mu mujyi) bajyaga impaka ku byerekeye abo (bantu bo mu buvumo), bamwe bakavuga bati “Nimwubake inyubako (imbere y’ubwinjiriro bw’ubuvumo bwabo)”; Nyagasani wabo ni We uzi neza ibyabo. Naho abarushije abandi ijambo (muri bo) baravuga bati “Rwose aho bari bari tuzahagira urusengero.”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni We uzi neza igihe bamaze (mu buvumo).” Ni We uzi ibitagaragara byo mu birere n’ibyo mu isi. Mbega ukuntu abona neza bitangaje akanumva (buri kintu)! Nta mugenga wundi bafite utari We (Allah), kandi nta we bafatanyije mu guca iteka.