Umutungo n’urubyaro ni imitako y’ubuzima bwo ku isi (buzarangira). Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’amizero meza kwa Nyagasani wawe.
Ibuka ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Nimwubamire Adamu”, nuko bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wari umwe mu majini wigometse ku itegeko rya Nyagasani we. Ese ni gute mumugira inshuti we n’abamukomokaho mundetse, kandi ari abanzi banyu? Uko ni uguhitamo nabi kw’inkozi z’ibibi!