Terjemahan makna Alquran Alkarim - Terjemahan Berbahasa Kinyarwanda - Asosiasi Muslim Ruwanda

Nomor Halaman:close

external-link copy
46 : 18

ٱلۡمَالُ وَٱلۡبَنُونَ زِينَةُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَٱلۡبَٰقِيَٰتُ ٱلصَّٰلِحَٰتُ خَيۡرٌ عِندَ رَبِّكَ ثَوَابٗا وَخَيۡرٌ أَمَلٗا

Umutungo n’urubyaro ni imitako y’ubuzima bwo ku isi (buzarangira). Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’amizero meza kwa Nyagasani wawe. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 18

وَيَوۡمَ نُسَيِّرُ ٱلۡجِبَالَ وَتَرَى ٱلۡأَرۡضَ بَارِزَةٗ وَحَشَرۡنَٰهُمۡ فَلَمۡ نُغَادِرۡ مِنۡهُمۡ أَحَدٗا

Unabibutse umunsi tuzakuraho imisozi, ukabona isi ishashe hose hagaragara, maze tukabakoranya bose nta n’umwe dusize. info
التفاسير:

external-link copy
48 : 18

وَعُرِضُواْ عَلَىٰ رَبِّكَ صَفّٗا لَّقَدۡ جِئۡتُمُونَا كَمَا خَلَقۡنَٰكُمۡ أَوَّلَ مَرَّةِۭۚ بَلۡ زَعَمۡتُمۡ أَلَّن نَّجۡعَلَ لَكُم مَّوۡعِدٗا

Bazanahagarikwa imbere ya Nyagasani wawe bari ku mirongo (babwirwe bati) “Rwose muje mudusanga (mumeze) nk’uko twabaremye bwa mbere, nyamara mwaribwiraga ko tutazasohoza isezerano (ryo kubazura no kubabarurira).” info
التفاسير:

external-link copy
49 : 18

وَوُضِعَ ٱلۡكِتَٰبُ فَتَرَى ٱلۡمُجۡرِمِينَ مُشۡفِقِينَ مِمَّا فِيهِ وَيَقُولُونَ يَٰوَيۡلَتَنَا مَالِ هَٰذَا ٱلۡكِتَٰبِ لَا يُغَادِرُ صَغِيرَةٗ وَلَا كَبِيرَةً إِلَّآ أَحۡصَىٰهَاۚ وَوَجَدُواْ مَا عَمِلُواْ حَاضِرٗاۗ وَلَا يَظۡلِمُ رَبُّكَ أَحَدٗا

Kandi buri wese azahabwa igitabo (cy’ibikorwa bye), maze ubone inkozi z’ibibi zitewe ubwoba n’ibigikubiyemo (bibi), nuko zivuge ziti “Mbega ukorama kwacu! Iki gitabo ni bwoko ki kidasiga (icyaha) gito n’ikinini kitakibaruye!” Bazanasanga ibyo bakoze byose birimo, kandi Nyagasani wawe ntawe ajya arenganya. info
التفاسير:

external-link copy
50 : 18

وَإِذۡ قُلۡنَا لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ ٱسۡجُدُواْ لِأٓدَمَ فَسَجَدُوٓاْ إِلَّآ إِبۡلِيسَ كَانَ مِنَ ٱلۡجِنِّ فَفَسَقَ عَنۡ أَمۡرِ رَبِّهِۦٓۗ أَفَتَتَّخِذُونَهُۥ وَذُرِّيَّتَهُۥٓ أَوۡلِيَآءَ مِن دُونِي وَهُمۡ لَكُمۡ عَدُوُّۢۚ بِئۡسَ لِلظَّٰلِمِينَ بَدَلٗا

Ibuka ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Nimwubamire Adamu”, nuko bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wari umwe mu majini wigometse ku itegeko rya Nyagasani we. Ese ni gute mumugira inshuti we n’abamukomokaho mundetse, kandi ari abanzi banyu? Uko ni uguhitamo nabi kw’inkozi z’ibibi! info
التفاسير:

external-link copy
51 : 18

۞ مَّآ أَشۡهَدتُّهُمۡ خَلۡقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَلَا خَلۡقَ أَنفُسِهِمۡ وَمَا كُنتُ مُتَّخِذَ ٱلۡمُضِلِّينَ عَضُدٗا

Ndema ibirere n’isi ntabwo (Ibilisi n’abamukomokaho) bari bahari, ndetse n’igihe nabaremaga (na bo ubwabo ntibari bahari). Kandi sinigeze nifashisha abayobya abandi. info
التفاسير:

external-link copy
52 : 18

وَيَوۡمَ يَقُولُ نَادُواْ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ زَعَمۡتُمۡ فَدَعَوۡهُمۡ فَلَمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَهُمۡ وَجَعَلۡنَا بَيۡنَهُم مَّوۡبِقٗا

Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azavuga ati “Ngaho nimuhamagare abo mwambangikanyaga na bo mwibwira ko dufatanyije (kugira ngo babakize ibihano).” Bazabahamagara ariko ntibazabitaba, ndetse hagati yabo tuzahashyira ikibaya (cyo mu muriro) tuzaborekeramo. info
التفاسير:

external-link copy
53 : 18

وَرَءَا ٱلۡمُجۡرِمُونَ ٱلنَّارَ فَظَنُّوٓاْ أَنَّهُم مُّوَاقِعُوهَا وَلَمۡ يَجِدُواْ عَنۡهَا مَصۡرِفٗا

Inkozi z’ibibi zizanabona umuriro zimenye neza ko zigiye kuwugwamo, kandi ntizizabona aho ziwuhungira. info
التفاسير: