Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

Numero ng Pahina:close

external-link copy
84 : 18

إِنَّا مَكَّنَّا لَهُۥ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَءَاتَيۡنَٰهُ مِن كُلِّ شَيۡءٖ سَبَبٗا

Rwose twamuhaye ububasha ku isi, ndetse tunamuha uburyo bwo kugera ku byo ashaka. info
التفاسير:

external-link copy
85 : 18

فَأَتۡبَعَ سَبَبًا

Nuko akurikira inzira. info
التفاسير:

external-link copy
86 : 18

حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغَ مَغۡرِبَ ٱلشَّمۡسِ وَجَدَهَا تَغۡرُبُ فِي عَيۡنٍ حَمِئَةٖ وَوَجَدَ عِندَهَا قَوۡمٗاۖ قُلۡنَا يَٰذَا ٱلۡقَرۡنَيۡنِ إِمَّآ أَن تُعَذِّبَ وَإِمَّآ أَن تَتَّخِذَ فِيهِمۡ حُسۡنٗا

Kugeza ubwo yageze aho izuba rirengera, akabona rirengera mu mugezi w’amazi ashyushye n’isayo ryirabura, nuko ahasanga abantu. Turamubwira tuti “Yewe Dhul Qar’nayini! Nushaka ubahane (kubera ko batemera Imana) cyangwa ubagirire neza (ubigishe).” info
التفاسير:

external-link copy
87 : 18

قَالَ أَمَّا مَن ظَلَمَ فَسَوۡفَ نُعَذِّبُهُۥ ثُمَّ يُرَدُّ إِلَىٰ رَبِّهِۦ فَيُعَذِّبُهُۥ عَذَابٗا نُّكۡرٗا

(Dhul Qar’nayini) aravuga ati “Uwakoze ibikorwa bibi (agahakana Nyagasani we) tuzamuhana (hano ku isi), hanyuma azasubizwe kwa Nyagasani we amuhanishe igihano gihambaye.” info
التفاسير:

external-link copy
88 : 18

وَأَمَّا مَنۡ ءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَلَهُۥ جَزَآءً ٱلۡحُسۡنَىٰۖ وَسَنَقُولُ لَهُۥ مِنۡ أَمۡرِنَا يُسۡرٗا

Naho uwemeye (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azagororerwa ibyiza (Ijuru), kandi tuzamworohereza (tumuha amategeko amworoheye). info
التفاسير:

external-link copy
89 : 18

ثُمَّ أَتۡبَعَ سَبَبًا

Nuko ahindura inzira, info
التفاسير:

external-link copy
90 : 18

حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغَ مَطۡلِعَ ٱلشَّمۡسِ وَجَدَهَا تَطۡلُعُ عَلَىٰ قَوۡمٖ لَّمۡ نَجۡعَل لَّهُم مِّن دُونِهَا سِتۡرٗا

Kugeza ubwo yageze aho izuba rirasira, asanga rirasira ku bantu tutahaye ubwugamo. info
التفاسير:

external-link copy
91 : 18

كَذَٰلِكَۖ وَقَدۡ أَحَطۡنَا بِمَا لَدَيۡهِ خُبۡرٗا

Ni uko byagenze. Kandi rwose twari tuzi neza ibye (Dhul Qar’nayni). info
التفاسير:

external-link copy
92 : 18

ثُمَّ أَتۡبَعَ سَبَبًا

Nuko akurikira indi nzira. info
التفاسير:

external-link copy
93 : 18

حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغَ بَيۡنَ ٱلسَّدَّيۡنِ وَجَدَ مِن دُونِهِمَا قَوۡمٗا لَّا يَكَادُونَ يَفۡقَهُونَ قَوۡلٗا

Kugeza ubwo yageze hagati y’imisozi ibiri miremire, inyuma yayo ahasanga abantu batumvaga neza (ibyo babwirwa bitewe no kudasobanukirwa neza ururimi). info
التفاسير:

external-link copy
94 : 18

قَالُواْ يَٰذَا ٱلۡقَرۡنَيۡنِ إِنَّ يَأۡجُوجَ وَمَأۡجُوجَ مُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَهَلۡ نَجۡعَلُ لَكَ خَرۡجًا عَلَىٰٓ أَن تَجۡعَلَ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَهُمۡ سَدّٗا

Baravuga bati “Yewe Dhul Qar’nayini! Mu by’ukuri Yaajuja na Maajuja[1] bakora ubwononnyi ku isi. Ese tuguhe igihembo kugira ngo wubake urukuta hagati yacu na bo?” info

[1] Yaajuja na Maajuja: Ni amazina ya bamwe mu bantu babayeho ku isi mu gihe cy’umwami Dhul Qar’nayini igaruka ryabo rikaba ari kimwe mu bimenyetso bikuru by’umunsi w’imperuka.

التفاسير:

external-link copy
95 : 18

قَالَ مَا مَكَّنِّي فِيهِ رَبِّي خَيۡرٞ فَأَعِينُونِي بِقُوَّةٍ أَجۡعَلۡ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَهُمۡ رَدۡمًا

Arabasubiza ati “Ibyo Nyagasani wanjye yanshoboje (ubutunzi n’ububasha) ni byo byiza (kurusha ibyo mwampa).” Ahubwo nimumfashe mukoresheje imbaraga nubake urukuta hagati yanyu na bo. info
التفاسير:

external-link copy
96 : 18

ءَاتُونِي زُبَرَ ٱلۡحَدِيدِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا سَاوَىٰ بَيۡنَ ٱلصَّدَفَيۡنِ قَالَ ٱنفُخُواْۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَعَلَهُۥ نَارٗا قَالَ ءَاتُونِيٓ أُفۡرِغۡ عَلَيۡهِ قِطۡرٗا

“Nimunzanire ibice by’ibyuma (nuko abyubaka hagati ya ya misozi ibiri), bimaze kuringanira na yo, aravuga ati “Nimucanire (ibyo byuma)”! Bimaze gutukura aravuga ati “Nimunzanire umushongi w’umuringa nywusukeho.” info
التفاسير:

external-link copy
97 : 18

فَمَا ٱسۡطَٰعُوٓاْ أَن يَظۡهَرُوهُ وَمَا ٱسۡتَطَٰعُواْ لَهُۥ نَقۡبٗا

Nuko (Yaajuja na Maajuja) ntibongera gushobora kururenga, habe no kongera kurupfumura. info
التفاسير: