Traduzione dei Significati del Sacro Corano - Traduzione Kinyarwanda – The Rwanda Muslims Association

Numero di pagina:close

external-link copy
35 : 18

وَدَخَلَ جَنَّتَهُۥ وَهُوَ ظَالِمٞ لِّنَفۡسِهِۦ قَالَ مَآ أَظُنُّ أَن تَبِيدَ هَٰذِهِۦٓ أَبَدٗا

Nuko (uwo muhakanyi) yinjira mu murima we arihemukira (kubera kutemera no kwirata), agira ati “Sinkeka ko ibi bizigera bishira!” info
التفاسير:

external-link copy
36 : 18

وَمَآ أَظُنُّ ٱلسَّاعَةَ قَآئِمَةٗ وَلَئِن رُّدِدتُّ إِلَىٰ رَبِّي لَأَجِدَنَّ خَيۡرٗا مِّنۡهَا مُنقَلَبٗا

Kandi sinkeka ko imperuka izigera ibaho! Ndetse inabaye ngasubizwa kwa Nyagasani wanjye, rwose nzasangayo ibyiza biruta ibi. info
التفاسير:

external-link copy
37 : 18

قَالَ لَهُۥ صَاحِبُهُۥ وَهُوَ يُحَاوِرُهُۥٓ أَكَفَرۡتَ بِٱلَّذِي خَلَقَكَ مِن تُرَابٖ ثُمَّ مِن نُّطۡفَةٖ ثُمَّ سَوَّىٰكَ رَجُلٗا

Mugenzi we (w’umwemera) amubwira amuganiriza ati “Ese urahakana uwakuremye mu gitaka (cyaremwemo umukurambere wawe Adam), hanyuma (akakurema) mu ntanga (z’ababyeyi), maze akagutunganya akakugira umuntu?” info
التفاسير:

external-link copy
38 : 18

لَّٰكِنَّا۠ هُوَ ٱللَّهُ رَبِّي وَلَآ أُشۡرِكُ بِرَبِّيٓ أَحَدٗا

Ahubwo ku bwanjye (uwakoze ibyo) ni Allah, Nyagasani wanjye, kandi ntawe nzigera mbangikanya na Nyagasani wanjye. info
التفاسير:

external-link copy
39 : 18

وَلَوۡلَآ إِذۡ دَخَلۡتَ جَنَّتَكَ قُلۡتَ مَا شَآءَ ٱللَّهُ لَا قُوَّةَ إِلَّا بِٱللَّهِۚ إِن تَرَنِ أَنَا۠ أَقَلَّ مِنكَ مَالٗا وَوَلَدٗا

(Byari kuba byiza kuri wowe) iyo uza kwinjira mu murima wawe ugira uti “Ibi ni ibyo Allah yanshoboje! Nta cyo nakwishoborera ku bwanjye bitari ku bushobozi bwa Allah. N’ubwo ubona ndi munsi yawe mu mutungo n’abana”, info
التفاسير:

external-link copy
40 : 18

فَعَسَىٰ رَبِّيٓ أَن يُؤۡتِيَنِ خَيۡرٗا مِّن جَنَّتِكَ وَيُرۡسِلَ عَلَيۡهَا حُسۡبَانٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فَتُصۡبِحَ صَعِيدٗا زَلَقًا

Hari ubwo Nyagasani wanjye yampa ibiruta umurima wawe, (maze uwawe) akawuteza ikiza giturutse mu kirere, maze ugahinduka imbuga nsa, inyerera. info
التفاسير:

external-link copy
41 : 18

أَوۡ يُصۡبِحَ مَآؤُهَا غَوۡرٗا فَلَن تَسۡتَطِيعَ لَهُۥ طَلَبٗا

Cyangwa amazi yawo (umurima) akarigita, ntuzashobore kuyagarura. info
التفاسير:

external-link copy
42 : 18

وَأُحِيطَ بِثَمَرِهِۦ فَأَصۡبَحَ يُقَلِّبُ كَفَّيۡهِ عَلَىٰ مَآ أَنفَقَ فِيهَا وَهِيَ خَاوِيَةٌ عَلَىٰ عُرُوشِهَا وَيَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي لَمۡ أُشۡرِكۡ بِرَبِّيٓ أَحَدٗا

Nuko umurima we uterwa n’ikiza (kirawararika), maze asigara yimyiza imoso (abitewe n’agahinda) kubera ibyo yawutanzeho, (abonye ibihingwa) byagwiriranye aravuga ati “Iyo nza kuba ntarabangikanyije Nyagasani wanjye n’uwo ari we wese!” info
التفاسير:

external-link copy
43 : 18

وَلَمۡ تَكُن لَّهُۥ فِئَةٞ يَنصُرُونَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَمَا كَانَ مُنتَصِرًا

Kandi ntiyigeze agira itsinda ry’abantu bamutabara (ngo bamurinde) ibihano bya Allah, ndetse na we ubwe ntiyashoboye kwitabara. info
التفاسير:

external-link copy
44 : 18

هُنَالِكَ ٱلۡوَلَٰيَةُ لِلَّهِ ٱلۡحَقِّۚ هُوَ خَيۡرٞ ثَوَابٗا وَخَيۡرٌ عُقۡبٗا

Mu bihe nk’ibyo, ubutabazi nyabwo buba ari ubwa Allah, Imana y’ukuri. Ni We uhebuje mu gutanga ingororano, ndetse ni na We uhebuje mu gutanga iherezo ryiza. info
التفاسير:

external-link copy
45 : 18

وَٱضۡرِبۡ لَهُم مَّثَلَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَآءٍ أَنزَلۡنَٰهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَٱخۡتَلَطَ بِهِۦ نَبَاتُ ٱلۡأَرۡضِ فَأَصۡبَحَ هَشِيمٗا تَذۡرُوهُ ٱلرِّيَٰحُۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ مُّقۡتَدِرًا

Bahe urugero rw’ubuzima bwo ku isi ko ari nk’amazi twamanuye mu kirere, akuhira ibimera byo ku isi (bigatohagira), ariko nyuma bikumagara, bigatumurwa n’umuyaga. Kandi Allah ni Ushobora byose. info
التفاسير: