Vertaling van de betekenissen Edele Qur'an - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda

Pagina nummer:close

external-link copy
62 : 18

فَلَمَّا جَاوَزَا قَالَ لِفَتَىٰهُ ءَاتِنَا غَدَآءَنَا لَقَدۡ لَقِينَا مِن سَفَرِنَا هَٰذَا نَصَبٗا

Nuko ubwo bari bamaze kuharenga, (Musa) abwira umukozi we ati “Tuzanire ifunguro ryacu ryo ku manywa, rwose twahuye n’umunaniro muri uru rugendo rwacu.” info
التفاسير:

external-link copy
63 : 18

قَالَ أَرَءَيۡتَ إِذۡ أَوَيۡنَآ إِلَى ٱلصَّخۡرَةِ فَإِنِّي نَسِيتُ ٱلۡحُوتَ وَمَآ أَنسَىٰنِيهُ إِلَّا ٱلشَّيۡطَٰنُ أَنۡ أَذۡكُرَهُۥۚ وَٱتَّخَذَ سَبِيلَهُۥ فِي ٱلۡبَحۡرِ عَجَبٗا

(Umukozi we) aramubwira ati “Uribuka ubwo twaruhukiraga ku rutare? Mu by’ukuri ni ho nibagiriwe (kukubwira ibya) ya fi kandi nta wundi wabinyibagije utari Shitani. Yafashe inzira y’inyanja mu buryo butangaje cyane!” info
التفاسير:

external-link copy
64 : 18

قَالَ ذَٰلِكَ مَا كُنَّا نَبۡغِۚ فَٱرۡتَدَّا عَلَىٰٓ ءَاثَارِهِمَا قَصَصٗا

(Musa) aravuga ati “Aho (byabereye) ni ho twashakaga.” Nuko basubira inyuma bagana iyo baturutse (kuri rwa rutare). info
التفاسير:

external-link copy
65 : 18

فَوَجَدَا عَبۡدٗا مِّنۡ عِبَادِنَآ ءَاتَيۡنَٰهُ رَحۡمَةٗ مِّنۡ عِندِنَا وَعَلَّمۡنَٰهُ مِن لَّدُنَّا عِلۡمٗا

Nuko bahasanga umwe mu bagaragu bacu (Al Khidri) twahundagajeho impuhwe ziduturutseho, kandi twigishije ubumenyi budukomokaho. info
التفاسير:

external-link copy
66 : 18

قَالَ لَهُۥ مُوسَىٰ هَلۡ أَتَّبِعُكَ عَلَىٰٓ أَن تُعَلِّمَنِ مِمَّا عُلِّمۡتَ رُشۡدٗا

Musa aramubwira ati “Ese ngukurikire kugira ngo unyigishe bimwe mu byo wigishijwe bijyanye no kuyoboka?” info
التفاسير:

external-link copy
67 : 18

قَالَ إِنَّكَ لَن تَسۡتَطِيعَ مَعِيَ صَبۡرٗا

(Al Khidri) aravuga ati “Mu by’ukuri ntuzigera ushobora kunyihanganira (kubera ibyo uzabona nkora)! info
التفاسير:

external-link copy
68 : 18

وَكَيۡفَ تَصۡبِرُ عَلَىٰ مَا لَمۡ تُحِطۡ بِهِۦ خُبۡرٗا

Ubundi se ni gute wakwihanganira ibyo udafitiye ubumenyi bwimbitse!” info
التفاسير:

external-link copy
69 : 18

قَالَ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ صَابِرٗا وَلَآ أَعۡصِي لَكَ أَمۡرٗا

(Musa) aravuga ati “Allah nabishaka uzasanga nihangana, kandi sinzigera nigomeka ku mabwiriza yawe.” info
التفاسير:

external-link copy
70 : 18

قَالَ فَإِنِ ٱتَّبَعۡتَنِي فَلَا تَسۡـَٔلۡنِي عَن شَيۡءٍ حَتَّىٰٓ أُحۡدِثَ لَكَ مِنۡهُ ذِكۡرٗا

(Al Khidri) aravuga ati “Niba rero uhisemo kunkurikira, ntugire icyo umbaza kugeza igihe nza kugira icyo nkikubwiraho.” info
التفاسير:

external-link copy
71 : 18

فَٱنطَلَقَا حَتَّىٰٓ إِذَا رَكِبَا فِي ٱلسَّفِينَةِ خَرَقَهَاۖ قَالَ أَخَرَقۡتَهَا لِتُغۡرِقَ أَهۡلَهَا لَقَدۡ جِئۡتَ شَيۡـًٔا إِمۡرٗا

Nuko bombi baragenda. Bamaze kurira ubwato, (Al Khidiri) arabutobora. (Musa) aramubaza ati “Ese ubwo ubutoboye kugira ngo ababurimo barohame? Rwose ukoze ikintu kibi cyane.” info
التفاسير:

external-link copy
72 : 18

قَالَ أَلَمۡ أَقُلۡ إِنَّكَ لَن تَسۡتَطِيعَ مَعِيَ صَبۡرٗا

(Al Khidiri) aramusubiza ati “Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira!” info
التفاسير:

external-link copy
73 : 18

قَالَ لَا تُؤَاخِذۡنِي بِمَا نَسِيتُ وَلَا تُرۡهِقۡنِي مِنۡ أَمۡرِي عُسۡرٗا

(Musa) aramubwira ati “Ntumpore ibyo nibagiwe, kandi ntunanize ngo ungore mu rugendo turimo.” info
التفاسير:

external-link copy
74 : 18

فَٱنطَلَقَا حَتَّىٰٓ إِذَا لَقِيَا غُلَٰمٗا فَقَتَلَهُۥ قَالَ أَقَتَلۡتَ نَفۡسٗا زَكِيَّةَۢ بِغَيۡرِ نَفۡسٖ لَّقَدۡ جِئۡتَ شَيۡـٔٗا نُّكۡرٗا

Nuko bombi bakomeza urugendo kugeza ubwo bahuye n’umwana, maze (Al Khidiri) aramwica. (Musa) aramubwira ati “Wishe umuntu w’inzirakarengane utamuhoye ko hari uwo yishe! Rwose ukoze amahano!” info
التفاسير: