Ese mwibwira ko mutekanye ku buryo (Allah) atabarigitisha mu butaka cyangwa ngo aboherereze inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye, maze ntimubone ubatabara?
N’uzaba ari impumyi (y’umutima) kuri iyi si (atabona ububasha bw’Imana ngo ayemere), no ku mperuka azaba ari impumyi (atabona inzira imuganisha mu ijuru), kandi azanarushaho kuyoba iyo nzira.