《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

页码:close

external-link copy
67 : 17

وَإِذَا مَسَّكُمُ ٱلضُّرُّ فِي ٱلۡبَحۡرِ ضَلَّ مَن تَدۡعُونَ إِلَّآ إِيَّاهُۖ فَلَمَّا نَجَّىٰكُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ أَعۡرَضۡتُمۡۚ وَكَانَ ٱلۡإِنسَٰنُ كَفُورًا

Kandi iyo ingorane zibagezeho muri mu nyanja, ibyo musenga (ibigirwamana) birabura mukibuka Allah wenyine. Ariko iyo abarokoye akabageza i musozi, muramwirengagiza. Rwose umuntu ni indashima. info
التفاسير:

external-link copy
68 : 17

أَفَأَمِنتُمۡ أَن يَخۡسِفَ بِكُمۡ جَانِبَ ٱلۡبَرِّ أَوۡ يُرۡسِلَ عَلَيۡكُمۡ حَاصِبٗا ثُمَّ لَا تَجِدُواْ لَكُمۡ وَكِيلًا

Ese mwibwira ko mutekanye ku buryo (Allah) atabarigitisha mu butaka cyangwa ngo aboherereze inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye, maze ntimubone ubatabara? info
التفاسير:

external-link copy
69 : 17

أَمۡ أَمِنتُمۡ أَن يُعِيدَكُمۡ فِيهِ تَارَةً أُخۡرَىٰ فَيُرۡسِلَ عَلَيۡكُمۡ قَاصِفٗا مِّنَ ٱلرِّيحِ فَيُغۡرِقَكُم بِمَا كَفَرۡتُمۡ ثُمَّ لَا تَجِدُواْ لَكُمۡ عَلَيۡنَا بِهِۦ تَبِيعٗا

Cyangwa mwibwira ko mutekanye ku buryo atabasubiza mu nyanja bwa kabiri, akaboherereza inkubi y’umuyaga, ukabaroha kubera ubuhakanyi bwanyu? Hanyuma ntimugire utubaza impamvu twabahannye. info
التفاسير:

external-link copy
70 : 17

۞ وَلَقَدۡ كَرَّمۡنَا بَنِيٓ ءَادَمَ وَحَمَلۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِ وَرَزَقۡنَٰهُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ وَفَضَّلۡنَٰهُمۡ عَلَىٰ كَثِيرٖ مِّمَّنۡ خَلَقۡنَا تَفۡضِيلٗا

Kandi rwose twubahishije bene Adamu tubashoboza kugenda i musozi no mu nyanja, tubaha amafunguro meza, ndetse tunabarutisha byinshi mu byo twaremye. info
التفاسير:

external-link copy
71 : 17

يَوۡمَ نَدۡعُواْ كُلَّ أُنَاسِۭ بِإِمَٰمِهِمۡۖ فَمَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ فَأُوْلَٰٓئِكَ يَقۡرَءُونَ كِتَٰبَهُمۡ وَلَا يُظۡلَمُونَ فَتِيلٗا

(Unibuke) umunsi tuzahamagara buri tsinda ry’abantu riri kumwe n’umuyobozi waryo (ryakurikiraga ku isi). Bityo, abazahabwa igitabo cyabo (gikubiyemo ibikorwa bakoze) mu kuboko kw’iburyo, bazasoma igitabo cyabo (bishimye), kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende. info
التفاسير:

external-link copy
72 : 17

وَمَن كَانَ فِي هَٰذِهِۦٓ أَعۡمَىٰ فَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ أَعۡمَىٰ وَأَضَلُّ سَبِيلٗا

N’uzaba ari impumyi (y’umutima) kuri iyi si (atabona ububasha bw’Imana ngo ayemere), no ku mperuka azaba ari impumyi (atabona inzira imuganisha mu ijuru), kandi azanarushaho kuyoba iyo nzira. info
التفاسير:

external-link copy
73 : 17

وَإِن كَادُواْ لَيَفۡتِنُونَكَ عَنِ ٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ لِتَفۡتَرِيَ عَلَيۡنَا غَيۡرَهُۥۖ وَإِذٗا لَّٱتَّخَذُوكَ خَلِيلٗا

Mu by’ukuri (yewe Muhamadi, ababangikanyamana) bendaga kugutesha ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kugira ngo uduhimbire ibindi bitari yo; ubwo (iyo ubikora) bari kukugira inshuti magara. info
التفاسير:

external-link copy
74 : 17

وَلَوۡلَآ أَن ثَبَّتۡنَٰكَ لَقَدۡ كِدتَّ تَرۡكَنُ إِلَيۡهِمۡ شَيۡـٔٗا قَلِيلًا

Kandi iyo tutaza kugukomeza, rwose wari hafi gato yo kubabogamiraho. info
التفاسير:

external-link copy
75 : 17

إِذٗا لَّأَذَقۡنَٰكَ ضِعۡفَ ٱلۡحَيَوٰةِ وَضِعۡفَ ٱلۡمَمَاتِ ثُمَّ لَا تَجِدُ لَكَ عَلَيۡنَا نَصِيرٗا

Iyo uza kubikora, twari kukumvisha ku bihano byikubye kabiri ku isi n’ibihano byikubye kabiri nyuma y’urupfu. Kandi ntiwari kubona umutabazi ukudukiza. info
التفاسير: