Ibi ni (bimwe) mu bushishozi Nyagasani wawe yaguhishuriye (yewe Muhamadi). Kandi ntuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose, utazavaho ukajugunywa mu muriro wa Jahanamu, ugawa ndetse unirukanwe (mu mpuhwe za Allah).
Ese (mwa babangikanyamana mwe)! Nyagasani wanyu yabahaye umwihariko wo kubyara abahungu, maze we yigenera Abamalayika b’abakobwa? Mu by’ukuri imvugo yanyu ni mbi bikabije.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo haza kuba hariho izindi mana (zibangikanye) na We (Allah) nk’uko (ababangikanyamana) babivuga, zari gushaka inzira izigeza kwa (Nyagasani) Nyiri Ar’shi[1] (kugira ngo zimurwanye).”
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf: 54.
Ibirere birindwi n’isi ndetse n’ibibirimo biramusingiza (Allah), kandi nta na kimwe kitamusingiza kimukuza. Ariko ntimusobanukirwa uko bimusingiza. Mu by’ukuri (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha.