Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntiyagira abatabazi batari We (Allah); ndetse tuzanabazura ku munsi w’imperuka bagenza uburanga bwabo, ari impumyi, ibiragi, ndetse n’ibipfamatwi. Ubuturo bwabo buzaba umuriro wa Jahanamu. Buri uko ugabanyije imbaraga tuzajya tuwongerera ubukana.
Kandi rwose Musa twamuhaye ibitangaza icyenda bisobanutse. Ngaho baza bene Isiraheli ubwo yabageragaho, maze Farawo akamubwira ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri ndakeka ko warozwe.”
(Musa) aravuga ati “Rwose uzi ko ibi bitangaza nta wundi wabimanuye utari Nyagasani w’ibirere n’isi, kugira ngo bibe gihamya (ko Imana ari imwe rukumbi). Kandi mu by’ukuri ndemeza ko wowe Farawo wamaze korama.”
Nyuma ye twanabwiye bene Isiraheli tuti “Nimuture mu gihugu (cya Misiri ndetse na Shami), ubwo isezerano ry’umunsi w’imperuka rizaza, tuzabazana muri igihiriri (muri amahanga atandukanye).”